Umubyeyi wa Mohbad afite ubwoba bwo kwicwa n’umukazana we

Mu Kiganiro na Radio Max FM yo muri Nigeria, Joseph Aloba ubyara Umuhanzi Mohbad yahishuye ko umugore w’umuhungu we Wunni ndetse n’Umwunganira mu Mategeko Femi Falana, bafite gahunda yo kumwica.

Joseph yavuze ko uyu mugore wasizwe n’umuhungu we, aherutse gukoresha nimero yihariye [Private Number], akamuhamagara amutera ubwoba, amubwira ko azamwica.

Uyu musaza yakomeje avuga ko uyu mugambi umukazana we ari kuwutegurana n’umwunganira mu mategeko, ukomeje gukanga abantu bari kumufasha gushaka ubutabera bw’umuhungu we.

Yagize ati ”Uriya mugore yarampamagaye antera ubwoba, ambwira ko ashobora kunyica kandi ayo majwi narayafashe. Falana arabizi, ariko yahisemo kuguma ku ruhande rw’uriya mugore.”

Aloba avuga ko akeneye ko abantu bamuguma iruhande mu gihe umuhungu we akomeje gushakirwa ubutabera no kumenya icyamuhitanye.

Ilerioluwa Oladimeji Aloba wamamaye nka Mohbad mu muziki wa Nigeria na Afurika muri rusange, yitabye Imana tariki 12 Nzeri 2023 azize urupfu rutunguranye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe ndetse umubiri we nturashyingurwa kuko Se umubyara akirindiriye ibisubizo bizava mu bizamini byafashwe mu rwego rwo kumenya icyamuhitanye.

Kuva yakwitaba Imana, Se Joseph Aloba na Wunni wahoze ari umugore we ntibasiba mu itangazamakuru, baterana amagambo ku muntu ugomba gusigaragana imitungo ya nyakwigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *