Umukundwa Cadette yashyize umucyo ku mubano we na Davido, aho yakuye imodoka n’ibyo kureka inzoga

Ni inkuru zavuzwe mu minsi ishize nyuma yaho uyu mukobwa atangaje ko yavuze imodoka ya KIA Niro, gusa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakavuga ko yayiguriwe na Davido baherutse guhuza urugwiro ubwo yari mu Rwanda tariki 17 Kanama 2023.

Umuhuro wabo wakurikiwe n’inkuru nyinshi zivuga ko uyu mukobwa yagiranye ibihe byiza na Davido akagera no mu cyumba yari acumbitsemo.

Ibi byose Umukundwa Clemence [Cadette] yabyamaganiye kure mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube , MIE Empire, avuga ko imodoka yaguze ariyo yari yarasengeye kuva kera, ndetse yayiguriye atayiguriwe n’umugabo cyangwa Davido nk’uko bamwe babivuga.

Ati “Umuntu ukora uzi ko ushobora gukora ukaba wagura imodoka ntabwo yabona nayiguze ngo ahite avuga ko hari ahandi nayikuye, ahita yumva ko nanjye nakoze nkawe, niba uzi ko kwicuruza bishobora kuguha imodoka wowe wicuruje kangahe ubona iki? wowe nk’umugabo ko tuzi ko wirirwa ushuka abana b’abandi wowe wabahaye iki ?.”

“Imodoka ni iyanjye kandi narayiguriye, ikindi kandi Imana itanga umugisha, si njye muntu ukora kurusha abandi, mu gukora habamo n’umugisha w’Imana, kandi imodoka iri mu bintu nari narasengeye nsaba Imana kandi yarabimpaye.”

Umukundwa yavuze ko akora ibintu bitandukanye birimo ibijyanye no kumurika imideli ndetse na sosiyete zitandukanye yamamariza zicuruza imisatsi y’abagore.

Ntiyigeze agera mu cyumba kimwe na Davido

Ubwo Davido yari mu Rwanda , ku wa 18 Kanama 2023, Umukundwa ari kumwe n’inshuti ye yitwa Nadia Mugisha bashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho abagaragaza bahura na Davido muri hoteli ndetse bamuherekeza n’ahantu yasohokeye muri Shooters Lounge.

Icyo gihe byavuzwe ko uyu mukobwa yageze mu cyumba cya Davido, gusa ibi nabyo yabihakanye yivuye inyuma.

Ati “Wigeze udusanga mu cyumba turi kumwe, ibyo bintu ngo yakuyemo imyenda ndayambara ni ibiki? mu mashusho twari turi kugenda , turi gusohoka turi benshi , ntabwo ari mu cyumba.”

“Ahubwo mwebwe mumbwire ukuntu mubona amashusho y’abantu bari kugenda mugahita mushaka gutekereza ahantu bavuye, kandi si babiri gusa, twari benshi , byibuze iyo tuza kuba turi babiri gusa.”

Ni amashusho yakuriwe n’amafato yahujwe agaragaza Umukundwa yambaye ishati isa n’iya Davido, ibi nabyo yavuze ko atigeze ahabwa ishati n’uyu muhanzi ahubwo bisanze bambara ishati yakozwe n’uruganda rumwe.

Yabisobanuye agira ati “Ishati nari nambaye ntabwo ari iye ahubwo birasa, zakozwe n’uruganda rumwe, iriya shati ni uy’uruganda rwo muri Nigeria rwitwa High Fashion, iriya shati ni iyanjye ahubwo natunguwe no gusanga icyamamare mfana kigira ishati isa n’iyanjye.”

Yatangiye urugendo rwo kureka inzoga

Uyu mukobwa wigeze kugira iduka ricuruza inzoga rigafunga imiryango mu 2023, yatangaje ko atangiranye umwaka wa 2024 ingamba zo kureka inzoga yaba kuzinywa ndetse no kuzicuruza.

Ati “Narazinywaga ariko naraziretse, natangiranye n’uyu mwaka, impamvu naretse inzoga ni uko hari igihe uvuga ngo ugiye kunywa nibwo uri bwisanzure, ugira ibyishimo, niba udakunda kujya mu bantu benshi , nasanze ari ukwibeshya kuko iyo zigushizemo urongera ukaba wa muntu.”

“Naravuze nti kubera iki ntaba njye nkiyakira uko ndi, niba ndi umuntu utavuga cyane ndi mu bantu benshi nkabyakira uko biri, niyo mpamvu rimwe na rimwe usanga hari igihe uvuga ibitavugika.”

“Inzoga zituma ushaka kwirengagiza ibintu kandi bigihari kuko iyo zigushizemo urongera ukabisanga.”

Uyu mukobwa yavuze ko yaretse no gucuruza inzoga, ni igitekerezo yagize mu gihe cya guma mu rugo, abona ziri kugurwa cyane gusa nyuma yo kubona amafaranga yashatse inzu azicurizamo nubwo nyuma yaho yahuye n’ibimunaniza byinshi bituma abihagarika burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *