Kaminuza y’u Rwanda igiye gukuba gatatu umubare w’abanyeshuri bashya biga iby’ubuvuzi

Uyu mubare uzava ku 100 bari basanzwe bakirwa ugere kuri 300 uyu mwaka nk’uko Minisitiri w’Uburezi, Dr Nsanzimana Sabin, yabivuze.

Dr Nsanzimana yabivuze ku wa 10 Mutarama 2024 ubwo yitabaga Komisiyo ya Politiki n’Uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko ngo atange ibisobanuro ku bibazo biri muri zerivisi z’ubuvuzi zihabwa abaturage.

Ibi bibazo birimo serivisi z’ubuvuzi zitari nziza bitewe n’umubare muto w’abakozi bo kwa muganga, byagaragajwe muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2022/2023.

Dr Nsanzimana yavuze ko iki ari ikibazo kizwi ndetse ko Minisiteri irimo kugishakira igisubizo. Yagaragaje ko umubare udahagije w’abakozi bo kwa muganga ufitanye isano no kuba ku isoko ry’umurimo hari bake.

Mu gukemura iki kibazo hasabwa imbaraga nyinshi zirimo no kwigisha abakozi. Muri urwo rwego, mu 2023 u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gukuba kane umubare w’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi mu myaka ine iri imbere.

Yavuze ko iyi porogaramu yemejwe na guverinoma ku wa 13 Nyakanga 2023 ndetse ishyirwa mu zihutirwa. Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburezi zahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, nko gushaka abarimu.

Yagize ati “Nyuma y’amezi make iyi porogaramu yemejwe, turabona ibizavamo bitanga icyizere. Urugero mu gihe tumenyereye kwakira abanyeshuri 100 batangira umwaka wa mbere mu ishami ry’ubuvuzi, twakoze impinduka ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi na Kaminuza y’u Rwanda ku buryo uyu mwaka hazakirwa abarenga 300.”

Yongeyeho ko andi mashuri yigisha ubuvuzi na yo azongera umubare w’abanyeshuri ariko hitabwa ku ireme ry’uburezi butangwa nk’uko The New Times yabivuze.

Dr Nsanzimana yavuze ko amavugurura agamije gufasha igihugu kugera ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ugena ko abakozi bane bo mu rwego rw’ubuvuzi bakwiye kuzaba bakira abarwayi 1000 bitarenze mu 2028.

Abakozi bo mu buvuzi barimo abaganga, ababyaza n’abaforomo. Porogaramu yo kongera umubare wabo uzatwara miliyoni 293 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga ko arenga miliyari 370 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda umukozi umwe wo mu buvuzi yita ku baturage 1000.

One thought on “Kaminuza y’u Rwanda igiye gukuba gatatu umubare w’abanyeshuri bashya biga iby’ubuvuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *